Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

IGP Namuhoranye yakiriye Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Mata, yakiriye Umuyobozi w’Urwego rwa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye, Police Commissioner Faisal Shahkar, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru.

Commissioner of Police Shahkar n’intumwa yaje ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije guteza imbere ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

U Rwanda rwatangiye gutanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mwaka wa 2005, kuri ubu ruri mu bihugu byohereza abapolisi benshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro, aho rufite muri ibyo bikorwa abapolisi 1133, rukaza no ku isonga mu kugira umubare munini w’Abapolisikazi mu butumwa bw’amahoro.

Kuri ubu Abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye birimo; Sudani y’Epfo, Abyei, Haiti no muri Repubulika ya Centrafrique, hakaba n’abari mu myanya y’Ubuyobozi muri Centrafrique (Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA) na New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu biganiro bagiranye, IGP Namuhoranye, yashimiye Commissioner of Police Shahkar ku ruzinduko agirira mu Rwanda rutanga amahirwe yo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Yagize ati: "Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ni icyemezo cyaturutse ku kuba Umuryango Mpuzamahanga warananiwe gutabara no kurokora ubuzima bw’inzirakarengane zicwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu myaka 30 ishize."

Yongeyeho ko u Rwanda rwiyemeje gukomeza gutanga umusanzu warwo mu kurinda abasivili bari mu kaga, aho ariho hose n'igihe cyose byaba ngombwa, haba ku busabe bw’Umuryango w’Abibumbye cyangwa hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu nko mu gace ka Cabo Delgado muri Mozambique; aho inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba.

Yakomeje ati: "Bimwe mu by’ibanze Polisi y'u Rwanda yihatiye gushyiramo imbaraga harimo; amahugurwa, gukurikirana imyitwarire y’abapolisi, gushaka ibikoresho byifashishwa mu gucunga umutekano bigezweho ndetse no kuzamura ubushobozi bukenewe kugira ngo bifashe mu kuzuza inshingano bigendanye n’amahame y’Umuryango w’Abibumbye."

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yavuze ko iyo abapolisi batojwe neza kandi bakaba bafite ibikoresho bikenerwa bahora iteka biteguye gukora akazi mu gihe gito cyane babisabwe."

Police Commissioner Shahkar, yashimye uburyo u Rwanda rwikuye mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukabasha kwiyubaka, anarushimira umusanzu warwo wo guharanira amahoro ku rwego mpuzamahanga cyane cyane no kuba rwohereza umubare munini w’abagore bari mu butumwa.

U Rwanda rwohereza umutwe ugizwe n’umubare munini w’Abapolisikazi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y'Epfo (UNMISS).

Yavuze ati: "Ahenshi ku Isi, inzego za Polisi z'ibihugu zikunze guhura n’imbogamizi aho usanga bigoye kubona abapolisi beza kandi bakora kinyamwuga mu nshingano zo ku rwego mpuzamahanga mu bindi bihugu.

Uruhare rw’u Rwanda rugaragaza uburyo rwiyemeje gushyira imbaraga mu gushyigikira amahoro mpuzamahanga. "

Yagaragaje kandi ko imiterere y’ubutumwa bw’Umuryango w’abibumbye igenda ihinduka cyane mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ituze rusange, bityo ko bigomba gushingirwaho mu mahugurwa ahabwa aboherezwa mu butumwa.

Commissioner Shahkar yavuze ko uko igipolisi kigenda kirushaho gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga, Umuryango w’Abibumbye nawo ugenda wibanda ku gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gukoresha imitwe ya Polisi yihariye mu gukemura ibibazo birushaho kwiyongera mu butumwa bw’amahoro.

Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’abibumbye n’intumwa ayoboye bazasura kandi Ishuri rya Polisi ry’Amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari, mu Karere ka Rwamagana rinatangirwamo amahugurwa y’abitegura kujya mu butumwa bw’Amahoro ndetse n’ikigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) i Mayange mu Karere ka Bugesera.