Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abakoresha umuhanda kurushaho gukaza ingamba zo kwirinda ibishobora guteza impanuka zo mu muhanda, muri uyu mwaka dutangiye wa 2024.
Ni muri gahunda y’ubukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bugamije kwibutsa abakoresha umuhanda ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano za buri wese, basabwa kwirinda icyo ari cyo cyose gishobora kuba intandaro y'impanuka.
Ku wa Kane tariki ya 4 Mutarama 2024, hirya no hino mu gihugu, ubu bukangurambaga bwarakomeje, aho ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda bibukijwe kwirinda ibiteza impanuka igihe bawukoresha.
Ubutumwa bwahawe abakoresha umuhanda mu byiciro bitandukanye mu turere twa Muhanga, Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, aka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru na Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba ari gahunda ikomeza umunsi ku munsi no mu tundi turere.
Abapolisi bibukije abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kutavugira kuri telefone igihe batwaye ikinyabiziga, kubahiriza imirongo yagenewe kwambukiramo abanyamaguru (zebra crossing), kutagendera ku muvuduko ukabije, kwirinda gupakira imizigo irenze ubushobozi bw’ikinyabiziga n’ibindi.
Abatwara amagare bibukijwe gucika ku ngeso mbi yo gufata ku makamyo no kuba bavuye mu muhanda bitarenze saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, kuko biri mu biteza impanuka za hato na hato.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, aravuga ko Gahunda ya Gerayo Amahoro izakomeza no muri uyu mwaka dutangiye, aho abakoresha umuhanda bazakomeza kwibutswa kubahiriza amabwiriza kugira ngo barusheho kwitwararika birinda impanuka.
Yagize ati: ‘’ ingaruka ziterwa n’impanuka, umutwaro wazo ku gihugu uraremereye cyane kuruta uwo kuzikumira. Abakoresha umuhanda by’umwihariko, abatwara ibinyabiziga birinde uburangare kandi bubahirize ibyo basabwa. Tuzakomeza kugenda tubibutsa ariko na none abazakomeza kurenga nkana ku mategeko n’amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo bazajya bahabwa ibihano nk’uko biteganyijwe.”
Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) utangaza ko buri mwaka, isi itakaza abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 350, bazize impanuka zo mu muhanda.
Impanuka ziza ku mwanya wa 8 mu guhitana abantu benshi ku Isi, zigafata umwanya wa mbere mu guhitana urubyiruko rw’abari hagati y’imyaka 5-29.
Gahunda ya Gerayo Amahoro yatangijwe mu mwaka wa 2019 ikaza guhagarikwa muri Werurwe 2020, bitewe n’icyorezo cya COVID-19, yongeye gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, ikaba ikomeje gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gushishikariza abakoresha umuhanda guhindura imyumvire iganisha ku kwimakaza umutekano wo mu muhanda ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco.