Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Ibigo bitwara abagenzi byasabwe kuzirikana umutekano wo mu muhanda

Polisi y'u Rwanda irashishikariza ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange kurushaho gusigasira umutekano wo mu muhanda by'umwihariko muri ibi bihe by' iminsi mikuru.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza, ubwo hasozwaga amahugurwa y’icyumweru kimwe, yateguwe n'ihuriro ry'ibigo bishinzwe gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange (ATPR), yitabiriwe n'abashoferi barenga 1000 baturutse mu bigo bikorera hirya no hino mu gihugu.

Ni amahugurwa yagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’uburyo abayobozi b’ibigo bakwiye kurushaho kunoza inshingano bashinzwe no kwibutsa ibisabwa abashoferi batwara abagenzi mu buryo bwa rusange hagamijwe gukora kinyamwuga. 

ACP Rutikanga, yasabye ibigo bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gufata iya mbere mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda bubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo muri rusange ariko by’umwihariko muri iki gihe twegereje iminsi mikuru.

Yagize ati: ”Birasanzwe ko mu mpera z’umwaka habaho urujya n’uruza mu mihanda no muri za gare rw’abantu bagiye hirya no hino mu gihugu, kwifatanya n’imiryango yabo ndetse n’inshuti kwizihiza iminsi mikuru bityo ugasanga hari abantu benshi babagana, niyo mpamvu mukwiye kurushaho kwitwararika cyane mwirinda amakosa yose ashobora guteza impanuka.

Mwirinde gukoresha telefoni mutwaye ikinyabiziga, gutwara mwanyoye ibisindisha, kurenza umuvuduko wagenwe, gutwara umubare w’abagenzi urenze uw’ikinyabiziga cyagenewe gutwara n’ibindi kugira ngo mubashe kugeza abagenzi iyo bajya amahoro.”

Yakomeje asaba n’abaturarwanda muri rusange bifuza kujya kwizihiza iminsi mikuru, gutangira kugenda mbere y’uko igera kugira ngo bigabanye ubwinshi bw’abatega imodoka muri za gare kuko bizaba ari n’igihe cyo gutaha kw’abanyeshuri. 

Yagaragarije abashoferi kandi ko bafite inshingano zo kwibutsa abagenzi batwaye kwirinda kugenda bajugunya imyanda aho babonye hose irimo ibipapuro, amacupa bamazemo ibinyobwa bitandukanye nk'amazi, fanta n'ibindi kuko bitera umwanda bikangiza n'ibidukikije.

Umuyobozi wa ATPR, Mwunguzi Théoneste yavuze ko intego nyamukuru yatumye bategura aya mahugurwa ari ukurushaho gutanga serivisi nziza zo gutwara abagenzi bajya kwishimana n’imiryango yabo mu bihe by’iminsi mikuru.

Yavuze ko bitewe n’uko mu minsi mikuru usanga bakira abantu benshi bagana ibigo bitwara abagenzi bagiye kwifatanya n’inshuti n’abavandimwe hirya no hino, mu rwego rwo kwirinda ubucucike, imodoka ziri mu magaraje zigiye kuvanwamo ziyongere ku zindi bisi zageze mu Rwanda vuba aha, nazo barimo kuvugana n’inzego zibishinzwe kugira ngo zizifashishwe.