Ibyiciro bitandukanye by’abatwara ibinyabiziga basabwe kurushaho kwitwararika, birinda ikintu cyose gishobora guteza impanuka zo mu muhanda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2023 no gutangira umwaka mushya wa 2024.
Ni ubutumwa bahawe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza, mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ bwabereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.
Ni ubukangurambaga bwakozwe ku bufatanye na Société Pétrolière-SP Rwanda, icuruza ibikomoka kuri Peteroli, bwitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda barimo; abatwara moto n’amagare, abanyamaguru ndetse n’abashoferi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga yasabye abakoresha umuhanda gushyira imbere ubuzima basigasira umutekano wo mu muhanda.
Yagize ati: “Icyo abakoresha umuhanda bakenerwaho ni uko bagenda neza bakagera aho berekeje amahoro. Ibyo ntabwo byagerwaho mwese mutabigizemo uruhare ngo buri wese mu cyiciro arimo yitwararike, yirinda ikintu cyose cyahungabanya umutekano wo mu muhanda.”
ACP Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga cyane cyane muri ibi bihe dusatira iminsi mikuru isoza umwaka, kwirinda amakosa arimo; gutwara banyoye ibisindisha, kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, gutwara umubare w’abantu urenze uwo ikinyabiziga cyagenewe gutwara no kutabangamira abandi basangiye umuhanda.
Yasabye kandi abatwara amagare kwirinda gufata ku makamyo, kudatwara imizigo irenze ubushobozi bw’igare, kutarenza saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba bakiri mu muhanda n’andi makosa ashobora kubateza impanuka.
Iliza Sonia, Umukozi wa SP-Rwanda ushinzwe amasoko, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuri Gahunda ya Gerayo Amahoro, avuga ko bifuje ubufatanye mu kwibutsa abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Ati: “Twahisemo gukorana na Polisi mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, dushingiye ko mu bihe by’iminsi mikuru usanga hari ingendo nyinshi kandi abantu baba bafite mu mitwe yabo kwihuta ngo bagere vuba aho bajya, kugira ngo dutange ubutumwa bufasha abatwara ibinyabiziga benshi batugana, kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda impanuka zishobora no kubavutsa ubuzima bigatuma ejo cyangwa ejo bundi batagaruka.”
Buri mwaka isi yose itakaza abantu bagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi 300, bazize impanuka zo mu muhanda nk’uko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda kugira imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda hirindwa icyateza impanuka cyose ku bw’amahitamo kugeza bibaye umuco.
Bwatangijwe mu mwaka wa 2019, buza guhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19, mu mwaka wa 2020 nyuma y’ibyumweru 39, bwongeye gusubukurwa mu kwezi k’Ukuboza 2022, bukaba bukomeje hose mu gihugu buri wese asabwa kumva ko umutekano wo mu muhanda uri mu nshingano ze.