Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GERAYO AMAHORO: Abatwara ibinyabiziga bakomeje kwibutswa kwirinda amakosa ateza impanuka

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga gukomeza gukaza ingamba z’umutekano wo mu muhanda birinda uburangare bushobora kuba intandaro y’impanuka by’umwihariko muri iyi minsi y’impera z’umwaka wa 2023 n’intangiro z’umwaka mushya wa 2024.

Ni mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ bwakomeje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukuboza, ku bufatanye na Société Pétrolière-SP Rwanda, icuruza ibikomoka kuri Peteroli, bwabereye ahazwi nko ku Gishushu mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubukangurambaga nk’ubu bwari bwabereye Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge, aho abakoresha umuhanda bari babwitabiriye basabwe kurushaho kwirinda ikintu cyose cyateza impanuka zo mu muhanda cyane cyane mu bihe by’iminsi mikuru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yasabye ibyiciro bitandukanye by’abakoresha umuhanda bari biganjemo abatwara abagenzi kuri moto bitabiriye ubu bukangurambaga, kwibuka gushyira imbere umutekano wo mu muhanda mu gihe bizihiza iminsi mikuru.

Yagize ati: “Mu bihe byo gusoza umwaka wa 2023 twinjira mu mwaka wa 2024, ni igihe abantu bizihirwa, bagasabana n’inshuti n’abavandimwe. Icyo tubibutsa ni kimwe, mwizihirwe ariko muzirikana umutekano by’umwihariko abatwara ibinyabiziga  birinde kunywa ibisindisha, mu gihe babona ko banyoye be gutwara ibinyabiziga ahubwo bahamagare ababatwara.”

Yashishikarije abatwara ibinyabiziga kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije, kuvugira kuri telefone mu gihe batwaye, abasaba no kurangwa no kubahana igihe cyose bakoresha umuhanda, ari abatwara ibinyabiziga binini ndetse n’ibinyabiziga bitoya, bakirinda amakosa yo mu muhanda, bacunga umutekano wa bo bwite, uw’abo batwaye n’uw’abo bahurira mu muhanda.

ACP Rutikanga yashimiye SP-Rwanda, ku bufatanye n’ubushake igira mu kuzirikana umutekano w’abakoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga mu kubibutsa ibyo basabwa ngo basigasire umutekano wo mu muhanda, aboneraho no kwifuriza buri wese kuzagira umwaka mushya muhire wa 2024.

Impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda, aho kuva muri Nyakanga kugeza m’Ugushyingo uyu mwaka, habaruwe impanuka 4368, inyinshi muri zo zagiye ziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga. 

Polisi ivuga ko buri wese ukoresha umuhanda by’umwihariko abatwara ibinyabiziga; aramutse yitwararitse akubahiriza neza amategeko n’amabwiriza agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, inyinshi mu mpanuka ziba zakwirindwa, bikagabanya cyane umubare w’abo zivutsa ubuzima n’abazikomerekeramo buri mwaka.