Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gasabo, yafashe umugabo w’imyaka 26 y’amavuko, wari ubitse iwe mu rugo udupfunyika 1886 tw’urumogi.
Rwafatiwe mu murima we aho yari yararuhishe mu mudugudu wa Kabagina, akagari ka Nkusi mu murenge wa Jali, ahagana ku isaha ya saa Kumi n’imwe n’igice zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Hagendewe ku amakuru yatanzwe n’abaturage bo mu kagari ka Nkusi ko hari umugabo uhatuye ucyekwaho gucuruza urumogi, hateguwe igikorwa cyo kumufata, mu rucyerera nibwo ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abapolisi bageze aho atuye baramusaka baza kurusanga mu murima we w’ibishyimbo aho yari yararushyize mu mufuka akarworosaho amababi y’ibishyimbo.”
Amaze gufatwa yemeye ko urwo rumogi ari urwe yohererejwe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rulindo atagaragariza imyirondoro warumwoherereje ngo arugurishirize muri ako gace.
Yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Jali ngo hakomeze iperereza ku cyaha acyekwaho, mu gihe hagishakishwa abo bari bafatanyije.
SP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage, aburira buri wese ugitekereza kwishora mu bucuruzi bw’ ibiyobyabwenge; kwisubiraho kuko bitazamuhira, azafatwa agashyikirizwa ubutabera ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage.
Iteka rya Minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.