Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Umukozi wo mu rugo yafatanywe arenga miliyoni 1.5Frw yari yibye shebuja

Polisi y? u Rwanda ifatanyije n?inzego z?ibanze mu Karere ka Gasabo, ku wa Kane tariki ya 08 Ukuboza, yagaruje amafaranga y?u Rwanda miliyoni 1 n?ibihumbi 600 agize amwe mu mafaranga yari yibwe, hafatwa umusore w?imyaka 29 wari umukozi wo mu rugo rwibwemo ayo mafaranga.

Uwafashwe ni uwitwa Sibomana Aimable, wafatiwe mu mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba aho bivugwa ko yahise ahungira nyuma yo kwiba shebuja utuye mu murenge wa Kinyinya.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n?uwibwe.

Yagize ati: " Twakiriye telefone y?umuturage utuye mu mudugudu wa Kiya, akagari ka Gacuriro mu murenge wa Kinyinya ku wa Kabiri, avuga ko arebye aho yabikaga amafaranga mu cyumba araramo angana na miliyoni 2 n?ibihumbi 500Frw arayabura akaba acyeka ko yatwawe n?umukozi we wo mu rugo wari wamaze no gutoroka.

Hahise hatangira ibikorwa byo kumushakisha ku bufatanye n?abaturage biza kugaragara ko aherereye mu murenge wa Nduba aho yari yamaze no gukodesha inzu, nibwo abapolisi bagiyeyo, bamusatse basanga mu gikapu cye harimo amafaranga miliyoni 1 n?ibihumbi 600 Frw ahita atabwa muri yombi.?

Yakomeje agira ati:?Akimara gufatwa, yiyemereye ko ari ayo yibye umukoresha we, aciye mu idirishya ry?icyumba yararagamo ubwo atari ahari, amwe muri  yo akaba yari yamaze kuyakodeshamo inzu no kugura ibikoresho byo mu nzu birimo matola n?amasafuriya.?

CIP Twajamahoro yashimiye uwibwe watanze amakuru yatumye ucyekwa afatwa, yihanangiriza abantu bose bihesha iby?abandi, kuko ari icyaha gihanwa n?amategeko.

Yasabye abaturage muri rusange kureka kubika amafaranga menshi mu ngo aho batuye ahubwo bakajya bayabika mu bigo by?imari mu rwego rwo kuyarinda kwibwa.

Uwafashwe n?ibyo yafatanywe yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo hakorwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha.

Ingingo ya 166 mu itegeko riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mu ngingo ya 167 havuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.