Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

DIGP Ujeneza yibukije abapolisi kuba hafi abaturage no gufatanya nabo

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yibukije abapolisi bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu mashami ya Polisi atandukanye kuba hafi abaturage no gukorana nabo neza ku bw’umutekano wabo, nk’inshingano nyamukuru za Polisi y’u Rwanda.

Ni mu butumwa yabagejejeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29 Werurwe, ubwo yatangizaga ku mugaragaro umwiherero w’iminsi ibiri, ubera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, witabiriwe n’abapolisi 50 bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ku rwego rw’Intara, uturere ndetse n’abandi bo mu yandi mashami ya Polisi atandukanye.

Yabakanguriye kuzirikana icyo bashinzwe nk'abapolisi bashinzwe guhuza Polisi n’abaturage, kubaka umubano ukomeye n'abaturage no gufatanya muri gahunda zo gukumira ibyaha n’iziteza imbere imibereho y’abaturage.

Yagize ati: “Nk’abashinzwe guhuza abaturage na Polisi mwubake ubufatanye bukomeye nabo kugira ngo ibyaha birusheho gukumirwa hihutishwe gahunda y’iterambere. Ni muri ubwo bufatanye bwiza hazarushaho gushimangirwa uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo tubashe kumenya no gukemura ibibazo n'amakimbirane bahura nabyo.

DIGP Ujeneza yashimangiye ko uyu mwiherero ari umwanya mwiza wo kuvugurura no kunoza ingamba zo kurushaho kuzuza inshingano zabo no kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo; ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, amakimbirane yo mu miryango, ibiyobyabwenge n’ibindi hagamijwe iterambere no kubaka imidugudu itarangwamo icyaha.