Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 21 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Felix Namuhoranye yahuye n’amakipe ya Polisi y’Umukino w’intoki wa Volleyball; mu bagabo no mu bagore, ashimira abakinnyi uko bitwaye neza mu marushanwa atandukanye yo mu gihugu no mu Karere.
IGP Namuhoranye yabashimiye umwete n’umurava byabaranze bikabafasha kugera ku ntsinzi.
Aya makipe yombi ya Polisi ya volleyball yitwaye neza muri uyu mwaka abasha kwegukana ibikombe 9 byose hamwe.
Mu bagabo, ikipe ya Police VC yabashije kwegukana ibikombe 5 birimo icyo iherutse gutwara cy’irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza mu bihugu byo mu Karere ka Gatanu k’Afurika (Zone V Club Championship 2023), igikombe cy'irushanwa KAVC International 2023 ryabereye i Kampala muri Uganda, igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka Rutsindura, Kirehe Open n’igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka Kayumba.
Mu bagore; Police WVC na yo yatwaye ibikombe bine, birimo; igikombe cy’Irushanwa ryo kwibuka Kayumba, Icy’Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside, Igikombe cyo Kwibohora n’igikombe cy’irushanwa ryo gushimira abasora.
Amakipe yombi ya Polisi azaba ari mu makipe azahagararira u Rwanda mu irushanwa ryo ku rwego rw’umugabane w’Afurika, rimwe mu marushanwa akomeye y’umukino wa Volleyball, biteganyijwe ko rizakinwa umwaka utaha.
IGP Namuhoranye yijeje amakipe yombi ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira.
Yagize ati: "Polisi y'u Rwanda izakomeza kubatera inkunga mu gukomeza guharanira intsinzi no guhora muhangana n’andi makipe mukegukana ibikombe."
Ntagengwa Olivier, kapiteni w'ikipe ya Police VC, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku nkunga idahwema kubatera ari na byo bigira uruhare runini mu gutsinda kwabo.
Mugenzi we, Judith Hakizimana, Kapiteni w’ikipe ya Polisi mu bagore, na we yashimiye uburyo Polisi y’u Rwanda ibashyigikira, agaragaza ko biza ku mwanya wa mbere mu gutuma batsinda hiyongereyeho disipulini n’ubushake biranga abakinnyi b’ikipe abereye Kapiteni.