Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abarenga 2000 basoje amahugurwa abinjiza muri Polisi y'u Rwanda

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ukuboza, mu Ishuri ry'amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'abagera ku 2072 binjiye muri Polisi y'u Rwanda n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

Ni amahugurwa y'icyiciro cya 19, bari bamazemo amezi 9 biga amasomo atandukanye ajyanye no gucunga umutekano, aho abagera 1,930 batorejwe mu Ishuri ry’amahugurwa rya Gishari, 142 batorezwa mu Ishuri rikuru rya Polisi mu Karere ka Musanze. Muri bo 1,998 bakazakorera akazi muri Polisi y’u Rwanda mu gihe 74 bazakorera mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora.

Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Alfred Gasana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango,  yabashimiye kuba barahisemo gukorera igihugu, ashimira n’ababyeyi babibafashijemo kandi ko inyigisho bahawe ari umusingi ukomeye wo kubakiraho.

Yagize ati: “Inyigisho mwahawe, ni umusingi ukomeye muzubakiraho, kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje. Abanyarwanda babatezeho byinshi, muzarangwe n’ikinyabupfura, ubunyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no gukora byose mu ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda.”

Minisitiri Gasana yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mikorere myiza, ituma abaturarwanda batekana, ndetse ikaba inasangiza imbuto z’umutekano inshuti z’u Rwanda, mu bice bitandukanye by’Isi, ndetse n’ibikorwa abapolisi bitabira biteza imbere ubukungu bw’Igihugu n’iterambere muri rusange.

Yavuze ko n’ubwo muri rusange umutekano mu gihugu wifashe neza, hari ibyaha n’ibindi bibazo bikigaragara birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, akenshi biterwa n’ubusinzi bukabije, gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi byaha bitandukanye. 

Yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’izindi nzego z’Umutekano, bazakomeza kubikumira no kubirwanya ku bufatanye n’abaturage.

Ati: “N’ubwo abanyabyaha bahora bahindura uburyo n’amayeri yo gukora ibyaha, harimo no gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo tugire amahoro n’umutekano birambye, birasaba Polisi guhora yiyubaka hakongerwa umubare, ubumenyi n’ ibikoresho bigezweho no gukora kinyamwuga mu kazi kayo ka buri munsi.” 

Ku bijyanye n’ibihe by’iminsi mikuru isoza Umwaka wa 2023, no gutangira umwaka mushya wa 2024, turimo gusatira, Minisitiri Gasana yasabye abanyarwanda kwirinda icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano, hagakazwa ingamba mu kuwubungabunga no kurushaho kurangwa n’indangagaciro nyarwada muri byose. 

Umuyobozi w’ Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe cy’amezi icyenda bamaze mu mahugurwa, bize amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Ati: “Bize amasomo atandukanye arimo; gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva amabwiriza na disipuline (drills and duties), imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze ry’Abaturarwanda, ibikorwa bya Polisi; amategeko; ubufatanye bwa Polisi n’abaturage; ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda, Ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda n’ayandi. 

Muri gahunda y’ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, CP Niyonshuti yavuze ko abaturage 1000 bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, hanaterwa ibiti birenga 230,000 by’ubwoko butandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Muri uyu muhango, abasoje amahugurwa bagaragaje imyitozo itandukanye igaragaza ubumenyi bayungukiyemo irimo akarasisi, imyitozo njyarugamba, kurasa n’imyitozo yo kubungabunga umutekano n’ituze ry’Abaturarwanda mu guhosha imyigaragambyo.