Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abarenga 117 300 bakoze ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga

Mu mezi abiri ashize, abantu 117,347 bakoze ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, kuva Polisi y’u Rwanda ishyizeho ingamba zo gukemura ikibazo cy’umubare munini w’abari barabujijwe amahirwe n’icyorezo cya Covid-19. 

Ni gahunda yatangijwe ku itariki ya 12 Kamena, uyu mwaka, aho umubare w’abari baramaze kwiyandikisha wageraga ku 251,310, basabwaga gutegereza kugeza mu kwezi kwa Kamena 2024.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko igikorwa cyo gukoreasha ibizamini abari bariyandikishije cyagenze neza nk'uko byari byitezwe.

Yagize ati: "Mu gihugu hose, ibizamini byagiye bikorwa kandi birakomeza, ariko cyane cyane mu mezi abiri ashize, icyari kigamijwe ni ugukoresha abagera ku 251,310 bari baramaze kwiyandikisha, abenshi muri bo bakaba bari kuzategereza kugeza muri Kamena 2024.”

Yakomeje ati: “Byabaye ngombwa ko hongerwa umubare w'abakoresha ibizamini, gufungura ibigo byinshi bikorerwamo ibizamini mu gihugu hose no kongera iminsi y'akazi ndetse n'amasaha.

Ahakorerwa ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu n’ibizamini by’uruhushya rw’icyiciro kisumbuye hariyongereye hagera kuri 23, hiyongera kuri site 16 zikorerwamo Uruhushya rw’agateganyo kuri mudasobwa ndetse na site 15 zikorerwaho ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo hakoreshejwe impapuro.”

Ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bikorwa kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatandatu kandi umubare w’abitabiriye ibizamini warazamutse ugera  ku 117,347 bangana na 46.7 ku ijana by’abiyandikishije bose.

"Abagera ku 133,963 ntibabashije kwitabira ibizamini, n’ubwo benshi muri bo bagiye bagaragaza ko batiteguye, ariko baracyafite uburenganzira bwo kujya mu bizamini ku munsi bari barahawe mbere.”

CP Kabera yasobanuye ati: “Ariko na none niba warabuze ku itariki nshya yatanzwe kandi ukaba utaritabiriye ikizamini ku munsi wari wahawe mbere wiyandikisha, icyo gihe urasabwa kwiyandikisha bundi bushya."

Yavuze ko kuba hagaragara umubare munini w'abantu batitabira ibizamini byo gutwara ibinyabiziga, byerekana ko abantu biyandikisha batiteguye neza, agira inama abahitamo kwiyandikisha ku bizamini byo gutwara ibinyabiziga kubanza kwitegura neza".

Ati: "Mu bakandida 117,347 bakoze ibizamini birimo iby’uruhushya rw’agateganyo, urwa burundu n’urwo ku cyiciro kisumbuye, 47,023 gusa ni bo batsinze, abandi 70,347 baratsindwa. Icyakora, abatsinzwe baracyafite amahirwe yo kwitegura neza no kongera kwiyandikisha."

Yavuze kandi ko Serivisi zijyanye n'ibizamini byo gutwara ibinyabiziga no gutanga impushya zizakomeza kunozwa, yibutsa abiyandikisha ko kwitegura neza wiga amategeko y’umuhanda no gutwara ikinyabiziga ari byo bituma umukandida avamo umushoferi mwiza.