Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ hirya no hino mu gihugu, bugamije kwimakaza umutekano wo mu muhanda, aho abawukoresha bashishikarizwa kwirinda amakosa ateza impanuka.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Mutarama, abapolisi bagejeje ubutumwa ku bakoresha umuhanda bagera ku 1820 bo mu turere twa Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba no mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba, bubibutsa amwe mu makosa bagomba kwirinda kugira ngo barusheho gusigasira umutekano wo mu muhanda birinda impanuka n’inkurikizi zazo.
Mu bigishijwe harimo abanyamaguru, abanyeshuri, abatwara amagare, abatwara moto ndetse n’abashoferi bari bahurijwe hamwe ku mihanda itandukanye yo muri utwo turere.
Bibukijwe ibyo basabwa birimo kubahiriza imirongo iranga ahagenewe kwambukira abanyamaguru (Zebra Crossing) no kutarangarira kuri telefone mu gihe bambukiranya umuhanda ku banyamaguru no kwirinda kugendera ku muvuduko ukabije cyangwa gutwara banyoye ibisindisha ku batwara ibinyabiziga.
IBYO ABAKORESHA UMUHANDA BASABWA
ABANYAMAGURU
Umunyamaguru agomba kugendera mu gice cy'ibumoso bw'umuhanda aho ibinyabiziga biza bimuturuka imbere abireba.
Kwambukira mu mirongo yagenewe abanyamaguru, nyuma yo kwitegereza iburyo n’ibumoso ko nta kinyabiziga kiri hafi ye, akambuka yihuta ariko atiruka.
Kwirinda kwambuka uvugira kuri telefone cyangwa wambaye utwumvisho two mu matwi (écouteurs).
UMUSHOFERI
Irinde kuvugira kuri telefone igihe utwaye ikinyabiziga
Irinde gutwara ikinyabiziga wanyweye ibisindisha
Irinde kurenza umuvuduko wagenwe
Irinde gukubaganya akagabanyamuvuduko
Ambara umukandara w’imodoka buri gihe
Ubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru
Kirazira gutwara ikinyabiziga utabifitiye uruhushya
Suzumisha ikinyabiziga cyawe mu gihe cyagenwe
Kirazira gutwara ikinyabiziga kidafitiwe ubwishingizi
Kirazira gutwara abarenze/ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga
Mbere yo gutwara ikinyabiziga, suzuma niba ibyangombwa bisabwa byuzuye
Irinde kugendera mu gisate cy’ibumoso bw’umuhanda
Kirazira guparika ahatabugenewe
ABATWARA MOTO
Irinde gutwara moto wanyweye ibisindisha
Irinde kujya kuri moto utambaye kasike kandi uyambike n’umugenzi
Gendera ku muvuduko wagenwe
Irinde kugenda usesera mu bindi binyabiziga
Irinde gukoresha telefoni mu gihe utwaye
Ubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru
Irinde guhindura ibirango bigize ikinyabiziga cyawe
Irinde guparika ahatabugenewe
ABATWARA AMAGARE
Irinde gufata ku binyabiziga cyane cyane amakamyo
Irinde gutwara nyuma ya saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00)
Kirazira kugendera mu muhanda hagati
Kirazira kutubahiriza inzira z’abanyamaguru
Kirazira gutwara ibintu birenze ubushobozi bw’igare
ABAGENZI
Mugenzi gira inama umushoferi/umumotari/umunyonzi ugutwaye kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo mubashe kugera iyo mujya amahoro
Mu gihe wicaye mu modoka, ambara umukandara, mu gihe uri kuri moto nabwo wibuke kwambara Kasike.