Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye mu murenge wa Gishari, akarere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’icyiciro cya 7 yitabiriwe n’abapolisi 35 bazahugura abandi.
Ni amahugurwa yitwa Instructional Technology Course (ITC) mu rurimi rw’icyongereza, yahabwaga abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato, mu gihe kingana n’ibyumweru 12, aho bigaga amasomo atandukanye abongerera ubushobozi mu gutegura no gutanga amahugurwa ndetse no gusuzuma uburyo agera ku ntego zayo.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko amahugurwa aza imbere muri gahunda z’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.
Yagize ati: ”Amahugurwa ni ingenzi muri Polisi y’u Rwanda kandi aramutse atateguwe neza, abapolisi ntibabasha gukora neza ku kigero twifuza.”
Yongeyeho ati: “Amahugurwa ni imwe mu nkingi zo gukora kinyamwuga kandi akaba inzira ifasha umuntu kubaka ubushobozi ku giti cye mu gihe kizaza. Amahugurwa kandi ntafasha uwayahawe gusa kuko afasha umuryango we, urwego akorera rwa Polisi y’u Rwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.”
Yashimiye abapolisi basoje amahugurwa, abibutsa ko kwiga bitagira umupaka kandi ko Polisi y’u Rwanda ibategerejeho byinshi.
Ati: ”Ndabashimira kuba mwasoje aya mahugurwa y’ingirakamaro, mujye muzirikana ko Polisi y’u Rwanda ibitezeho byinshi, mukomeze kwiyungura ubumenyi kandi ibyo mwize mubikoreshe aho muri hose mu kazi, murangwe n’ubumuntu, gukunda akazi n’ikinyabupfura kugira ngo bibabere igikoresho kibageza ku ntego za Polisi y’u Rwanda.”
Yasoje ashimira abatanze amahugurwa baturutse mu gihugu cya Kenya, ashimira ubuyobozi bw’ishuri, umurava bugira mu kazamura ubushobozi bw’abapolisi kugira ngo barusheho gukora kinyamwuga, anabizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza kubaba hafi bubagezaho ibikoresho nkenerwa kugira ngo iri shuri rikomeze kugera ku ntego zaryo.
Mu ijambo ry’umuyobozi w’ishuri rya Polisi, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko aya mahugurwa yaziye igihe kuko azatuma abapolisi bayarangije bakora kinyamwuga kandi bakabasha guhugura abandi.
Yagize ati: ”Aya mahugurwa ni ingenzi kuko azamurira ubushobozi abapolisi bwo gutegura amasomo, gusesengura ibyo bahuguwe ndetse n’ ubushobozi bwo kwigisha abandi.”
Yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwateguye aya mahugurwa bukanayashyigikira kurinda ageze ku musozo, avuga ko intego nyamukuru y’ishuri abereye umuyobozi, ari uguhugura no guha abapolisi ubumenyi, ubushobozi ndetse n’imyitwarire iboneye yo gukora neza akazi ka Polisi ka buri munsi.