Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari (PTS) ni rimwe mu mashuri ya Polisi y’u Rwanda. Ryatangiye mu mwaka wa 2000 nyuma gato y’ishingwa rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, Akagari ka Bwinsanga, Umudugudu wa Shaburondo.
Mu koroshya itangwa ry’amahugurwa, ishuri rya polisi y’u Rwanda rya Gishari rigabanyijemo amashami ane; Ishami ry’amahugurwa y’ibanze ya polisi ritanga amahugurwa ku basivili baba binjijwe muri polisi bagasoza amahugurwa bari ku rwego rw’abapolisi bato bagahabwa ipeti rya Police Constable. Hari ishami ry’amahugurwa yo ku rwego rw’abofisiye bato binyuze mu ikosi rya ‘Cadet’ ritoza abapolisi bo ku rwego rw’abofisiye barimo abasanzwe bari mu mirimo ndetse n’abakinjira muri polisi y’Igihugu, bagahabwa ipeti rya rya AIP (Assistant Inspector of Police) nyuma yo gusoza amahugurwa.
Ishuri ry’Icyitegererezo mu gutanga amahugurwa ku bapolisi n’iterambere
Kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abakozi mu kugira uruhare mu bijyanye n’umutekano
Ubumenyi, Ubuhanga n’Ubunyamwuga
Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari ritanga amahugurwa akurikira:
Amahugurwa y’ibanze ya polisi ni intangiriro y’umwuga wa polisi, ahabwa abasivili baba binjiye muri uyu mwuga mu gihe cy’ibyumweru 52. Ibyiciro bitandukanye by’abahabwa aya mahugurwa bimaze kunyura mu ishuri ry’amahugurwa rya Gishari kuva mu 2001.
Amahugurwa y’Abofisiye bato yitabirwa n’abarimo abatoranyijwe mu bapolisi bato, abafite andi mapeti n’abandi bavuye mu gisivile barangije amashuri y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, aya mahugurwa atangawa mu gihe cy’ibyumweru 50. Kugeza ubu ibyiciro bitandukanye bimaze gusoza aya mahugurwa.
Amahugurwa ahabwa abapolisi bato (NCOs), aho agenewe abapolisi bato batoranyijwe bagahabwa ubumenyi bubafasha gukora inshingano z’ubuyobozi ndetse no gusigarana inshingano z’umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi mu gihe yaba adahari.
Amahugurwa ahabwa abarimu yateguwe mu kujyanisha n’igihe amahugurwa atangwa na Polisi y’u Rwanda, bigendanye n’uburyo bushya bwo guhugura n’imfashanyigisho nshya. Amara ibyumweru umunani yibanda ku byiciro bikurikira: imyitozo ifasha abapolisi mu gihe cy’amahoro cyangwa intambara n’inshingano, ubumenyi ku ntwaro, ubumenyi mu bya gisirikare, uburyo bwo gutanga amahugurwa, gutegura imfashanyigisho, kwifashisha amasuzuma mu gihe cy’amahugurwa, gutegura amahugurwa no kuyatanga, uburyo bwo kugenzura ishuri, igenantekerezo ry’imyigishirize, uburyo bw’itumanaho bunoze n’ibindi. Kuri ubu ibyiciro birindwi by’abarimu byamaze guhabwa aya mahugurwa.
Amahugurwa yo gutwara ibinyabiziga yakozwe kugira ngo afashe abashoferi ba Polisi y’u Rwanda kugira ubumenyi bw’ingenzi mu gutwara ibinyabigiziga no kubyitaho, hagamijwe kugabanya impanuka zibera mu muhanda no gusigasira ubuziranenge bw’ibinyabigiziga bya Polisi y’u Rwanda.
Amahugurwa yigisha intwaro n’uburyo bwo kuzikoresha (SWAT) amara ibyumweru 24 agamije guha abapolisi batoranyijwe ubumenyi n’uburenganzira bwo gukora ibikorwa bidasanzwe bisaba imyitozo yo kurasa byihuse n’ubuhanga bwo gukorera hamwe ari bake.
Harimo kandi kwigishwa imyitozo yo kunyura ahagoranye, kurasa, amayeri yo gutabara mu buryo bwihuse n’uburyo bw’imirwanire.
Amahugurwa ahabwa itsinda ry’abapolisi yateguwe by’umwihariko hagamijwe guha ubumenyi n’ubushobozi abapolisi b’abofisiye batoranyijwe, bubafasha kuzuza inshingano bahabwa mu gihe baba boherejwe mu butumwa bw’amahoro mu bice bitandukanye. Abahabwa amahugurwa bigishwa ibisabwa n’Umuryango w’Abibumbye biyobora abapolisi bawo bari mu butumwa bw’amahoro.
Bahabwa ayo mahugurwa n’amahugurwa y’ibanze ku bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kugarura amahoro, ibijyanye n’amategeko, kurinda abasivili, inshingano bahawe, ubumenyi bwa polisi, ubumenyi ku ntwaro, gukorana n’abaturage, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’izindi politike z’Umuryango w’Abibumbye zijyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, imyitwarire n’ikinyabupfura, indangagaciro n’ubushobozi by’Umuryango w’Abibumbye, amahame agenga ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’ibindi.
Mbere yo kohereza umutwe runaka wa polisi mu butumwa, urabanza ugasuzumwa harebwa ubushobozi bwabo mu gushyira mu bikorwa inshingano boherejwemo bikozwe n’umutwe w’abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe gusuzuma abapolisi bagiye mu butumwa runaka (FPAT).
Amahugurwa ahabwa uwo mutwe amara ibyumweru 12 ndetse kuri ubu hamaze guhabwa amahugurwa ibyiciro bitandukanye by’abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro.
Amahugurwa ahabwa abapolisi bayobora abandi ategurwa kugira ngo yongere ubumenyi n’ubushobozi bw’abofisiye bayobora abandi [Commissioned officers], butuma bagira ubumenyi mu gutanga amabwiriza no kuyobora mu aho bahabwa ubutumwa.
Impamvu nyamukuru y’aya mahugurwa ni ukugira ngo bamenye itandukaniro riri hagati y’umupolisi ukorera imbere mu gihugu n’ujya hanze mu butumwa bw’akazi, abayobozi baba bagomba kurenga ikigero cyo ku rwego rw’igihugu bakamenya amahame na politiki bigenga igipolosi ku rwego rw’Umuryango w’Abibumbye.