#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

.......

.....

Ikigo cya Mayange gitanga imyitozo ku kurwanya iterabwoba

Amasomo ku kurwanya iterabwoba atangirwa mu kigo cya Mayange (CTTC), ni amwe mu masomo atangwa na Polisi y'u Rwwnda. Iki kigo cyatangijwe mu 2013, kikaba giherereye mu Ntara y'Uburasirazuba, Akarere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange (ku birometero 44 uvuye mu Mujyi wa Kigali).

Ikigo Gitanga Amasomo yo Kurwanya Iterabwoba gifasha mu gutanga amahugurwa adasanzwe yo gukumira no guhangana vuba n'ibikorwa by'iterabwoba ibyo ari byo byose.

CTTC igabanyijemo amashami atatu ari yo:

  • ISHAMI RY'UMUTWE UDASANZWE
  • ISHAMI RISHINZWE UBUTASI NO KURWANYA ITERABWOBA
  • UMUTWE UDASANZWE

Icyerekezo cyacu

Kuba ikigo cy’indashyikirwa mu karere mu gutanga amasomo yihariye ku mitwe idasanzwe y'igipolisi.

Ishingano yacu

Gutanga amasomo afite ireme rihanitse ku Mitwe Idasanzwe y'Abapolisi, n'ubundi bumenyi bwihariye butegurira abapolisi gukemura neza ibibazo bihari.

Indangagaciro shingiro

  • - Ubunyamwuga
  • - Ubuhanga
  • - Ubufatanye
  • - Ubunyangamugayo
  • - Ubudashyikirwa
  • - Imiyoborere

Ikivugo

Ubwenge, ubumenyi n'ubunyamwuga

Amasomo atangirwa muri CTTC Mayange

CTTC itanga amasomo akurikira:

Amasomo yo kurwanya iterabwoba

Amasomo yo kurwanya iterabwoba yashyiriweho guha ibikenewe abapolisi batoranyijwe mu buhanga n'ubumenyi bwo kuzuza inshingano zabo mu byo gukumira no kurwanya ibikorwa by'iterabwoba.

Amasomo y'ibanze ku mutwe udasanzwe

Amasomo y'ibanze ku mutwe udasanzwe yashyiriweho guha abapolisi batoranyijwe, ubumenyi n'ubuhanga busabwa kugira ngo bakore ibikorwa byihariye mu bibazo by’umutekano bivuka kandi bigoye no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Amasomo ku ikoreshwa ry'intwaro zidasanzwe n'amayeri (SWAT)

Amasomo ya SWAT yashyiriweho guha abapolisi batoranyijwe, ubuhanga n'ubumenyi bibemerera kuba ba mugabwambere mu gihe bari gukorera mu bihe bitandukanye.

Amasomo ahabwa Abarimu (ToT)

Amasomo ahabwa abarimu yashyiriweho gutegura abarimu/abatoza bafite ubumenyi kandi bafite ubushobozi bwo gukora neza inshingano zo kwigisha.

Amasomo ku by'ibanze mu guhashya iterabwoba

Amasomo ku by'ibanze byo gukora mu guhangana n'iterabwoba, yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kugira ubuhanga n'ubumenyi bukenewe mu gukemura mu buryo buboneye ibibazo by'iterabwoba ibyo ari byo byose bizana ibibazo mu buzima bw'abantu.

Amasomo y'Ubutasi y'Ibanze n'Ayisumbuye

Amasomo y'Ubutasi y'Ibanze n'Ayisumbuye, yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kugira ubuhanga n'ubumenyi bukenewe mu gukusanya, gutegura imibare/amakuru kugira ngo batange kandi batange umusaruro mu bikorwa bakora.

Amasomo ku mutekano w' ibibuga by' indege

Amasomo ku Mutekano wo mu Ndege yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu micungire y’ibibuga by’indege n’umutekano wo mu ndege mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Imyitozo yo Kurinda Abanyacyubahiro

Amasomo yo Kurinda Abanyacyubahiro yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubuhanga n’ubumenyi bukenewe mu guherekeza no gucungira bya hafi umutekano w’abanyacyubahiro mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Amasomo ku gucunga Umutekano wo mu muhanda

Imyitozo ku Gucunga Umutekano wo mu Muhanda yashyiriweho gufasha abatoranyijwe kubona ubumenyi n’ubuhanga bukenewe mu gukora ibikorwa bijyanye no gucunga umutekano wo mu muhanda no gukemurana ubunyamwuga ibibazo ibyo ari byo byose bifite aho bihuriye n’umutekano wo mu muhanda.

Amasomo yo gutabara aho rukomeye byihuse

Imyitozo ku Kwivuna Umwanzi Bwangu yashyiriweho gufasha abapolisi batoranyijwe kubona ubuhanga, ubumenyi na tekiniki bikenewe mu gukora ibikorwa mu gihe icyo ari cyo cyose aho ari ho hose, mu buryo bukwiye kandi buboneye.