Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Injira nk' utari Umu-Ofisiye

Ibisabwa ngo wemererwe, n’inzira yo gusaba kuba Umupolisi w’Umu-Ofisiye

Iyo usabye kuba Umupolisi w’Umu-ofisiye, uca mu nzira yacu isabwa yo gushaka abakozi. Mu gihe wujuje neza ibisabwa, uzatoranwa nk’Umupolisi mushya mu Ishuri rya Polisi.

Nk’igice cy’ubusabe, uzasabwa gutegura ibyangombwa byose bikenewe mbere yo gutanga ubusabe.

Mbere yo gutanga ubusabe, izera neza ko wujuje iby’ibanze bisabwa.
  • - Kuba uri Umunyarwanda
  • - Kuba ufite imyaka iri hagati ya 18 na 27
  • - Kuba ufite ubuzima buzira umuze
  • - Kuba ufite imyitwarire myiza
  • - Kuba ufite impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0)
  • - Kuba utarakatiwe igifungo kirengeje ameze atandatu (6)
Uko duhitamo abakozi

Gahunda yacu yo gushaka abakozi yita ku bushobozi bw’ingenzi, bukubiyemo iby’ubwenge ubuzima buzira umuze, imbaduko no kuba utari umunyabyaha mu mateka yawe.

Ibyo uzasabwa

Uzasabwa gutanga ubusabe bwawe no gutanga ibyangombwa byose bisabwa ku Ishami rya Polisi ry’Akarere rikwegereye. Ubusabe bwawe buzasuzumwa, kandi bumwe bushobora guteshwa agaciro.

Itoranwa ry’Abakandida bujuje ibisabwa ku kizamini cyanditse

Abakozi bacu bashinzwe ibyo gutanga akazi, bazasuzuma ubusabe bwawe barebe ko wujuje ibisabwa kandi ubereye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda.

Kwinjira

Umukandida watsinze ikizamini cy’ubuzima, ku mubiri n’imbaduko azategereza guhabwa ubutumire bwo gutangira imyitozo ku Ishuri rya Polisi.

Ikizamini cyo kwinjira

Uzakora ikizamini cyanditse cy’amasaha abiri [dushobora kugaragaza ibice by’ikizamini cyanditse]. Ugomba kubona amanota nibura 50% kugira ngo ufatwe nk’uwatsinze ikizamini. Nudatsinda ikizamini cyanditse, ubusabe bwawe buzateshwa agaciro.

Ubuzima, imbaduko n’isuzuma ry’umubiri

Uzasabwa gukorerwa ikizamini cy’ubuzima, ku mubiri n’imbaduko hagamijwe kureba uko ubuzima bwawe bwifashe muri ako kanya, imikorere y’umutima, n’imbaraga z’umubiri.