Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Injira nk' umu-Ofisiye

Uzajya uyobora mu bikorwa bya polisi, kuva mu biro kugeza ku bikorwa byo hanze y’ibiro.

Gahunda yacu yo gushaka abakozi yita ku bushobozi bw’ingenzi, bukubiyemo iby’ubwenge ubuzima buzira umuze, imbaduko no kuba utari umunyabyaha mu mateka yawe.

Mbere yo gutanga ubusabe, banza wizere ko wujuje nibura ibisabwa by’ibanze.
  • - Kuba uri Umunyarwanda
  • - Kuba ufite imyaka iri hagati ya 21 na 27 ku bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).
  • - Mu gihe ushaka kwinjiramo utarasoza gahunda y’imyaka ine ya kaminuza, ugomba kuba ufite hagati y’imyaka 18 na 23 n’impamyabumenyi y’uko warangije amashuri yisumbuye (A2)
  • - Kuba utarigeze wirukanwa mu mirimo ya leta iyo ari yo yose
  • - Kuba ufite ubuzima buzira umuze
  • - Kuba ufite imyitwarire myiza.
  • - Kuba utarakatiwe igifungo kirengeje amezi atandatu (6)
Uko duhitamo abakozi
Ibyo uzasabwa

Uzasabwa gutanga ubusabe bwawe no gutanga ibyangombwa byose bisabwa ku Ishami rya Polisi ry’Akarere rikwegereye. Ubusabe bwawe buzasuzumwa, kandi bumwe bushobora guteshwa agaciro.

Itoranwa ry’Abakandida bujuje ibisabwa ku kizamini cyanditse

Abakozi bacu bashinzwe ibyo gutanga akazi, bazasuzuma ubusabe bwawe barebe ko wujuje ibisabwa kandi ubereye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda.

Ikizamini cyo kwinjira

Uzakora ikizamini cyanditse cy’amasaha abiri [dushobora kugaragaza ibice by’ikizamini cyanditse]. Ugomba kubona amanota nibura 50% kugira ngo ufatwe nk’uwatsinze ikizamini. Nudatsinda ikizamini cyanditse, ubusabe bwawe buzateshwa agaciro.

Ubuzima, imbaduko n’isuzuma ry’umubiri

Uzasabwa gukorerwa ikizamini cy’ubuzima, ku mubiri n’imbaduko hagamijwe kureba uko ubuzima bwawe bwifashe muri ako kanya, imikorere y’umutima, n’imbaraga z’umubiri.

Kwinjira

Umukandida watsinze ikizamini cy’ubuzima, ku mubiri n’imbaduko azategereza guhabwa ubutumire bwo gutangira imyitozo ku Ishuri rya Polisi.