Polisi y’u Rwanda irashishikariza abantu babyifuza kandi bafite ubumenyi n’ubunararibonye butandukanye, ko basaba kuyinjiramo. Nk’urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, dushyira ku isonga ubufatanye mu bikorwa byacu, twishimiye abatanga ubusabe bifuza gukorana natwe, mu kubaka, kuzana icyizere no gufasha abaturage bakorera.
Abapolisi bahora ari aba mbere mu kugera ahakorewe icyaha cyangwa mu kwita ku byo abaturage bakeneye kandi bagatanga serivisi zabo amasaha 24 ku yandi, iminsi irindwi mu cyumweru. Umunsi w’umupolisi uba ugoranye ariko umutera ishema kuko akazi ke kazanira inyungu abaturage.
Bityo rero, kuba umupolisi si akazi, ahubwo ni umwuga.
Umwuga w’igipolisi utanga inyungu zihebuje z’akazi, zirimo umushahara mwiza n’ibijyanye n’ubwizigame bw’izabukuru. Akarusho, wishyurwa nk’umukozi kuva ku munsi wa mbere.
Umwuga w’igipolisi utanga inyungu zihebuje z’akazi, zirimo umushahara mwiza n’ibijyanye n’ubwizigame bw’izabukuru. Akarusho, wishyurwa nk’umukozi kuva ku munsi wa mbere.