Ikicaro gikuru cya Polisi y’ igihugu kiri i kigali mu rwanda. mushobora no kuduhamagara cyangwa kutwandikira kuri aderese zikurikira:
Telefone wahamagara: (250)788311155
ibibazo byihutirwa:
Gutabaza: 112 Ihohoterwa rishingiye ku gitsina: 3512 Inkongi: 111
Impanuka mu muhanda: 113 Polisi yo mu mazi: 110 Kurenganywa n’umupolisi: 3511
Kurwanya ruswa: 997 Guhohotera umwana: 116 Isange: 3029
E-mail: info@police.gov.rw
Agasanduku k’ i posita: 6304
Hari amakosa menshi yo kwica mategeko y’ umuhanda;
Urwego rwa Polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda rwohereza ibyo byaha m’ ubuyobozi bw’ ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, kuko iyo bigiye mu bucamanza ari abacamanza bateganya igihe umuntu azongera gutwarira ikinyabiziga.
Bisabwa kuri Polisi y’ igihugu, ishami ry’ ibijyanye n’ ibyo mu muhanda. Bikorwa bitya:
Wandika nimero y’ indangamuntu ( ugasiga akanya), ukandika akarere ( ugasiga akanya), numero z’ uruhushya rwa’ agateganyo rwawe( ugasiga akanya), Ukandika kategori yawe (A,B,C,D,E,F) ( ugasiga akanya) ukandika nomero ya kitansi ya Rwanda Revenue ukohereza kuri 3126
Urugero: 1199081111111111 Gatsibo G616016/2012 B 08979198 ukohereza kuri 3126
Ukoresha telephone yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika: Nimero y’ indangamuntu (ugasiga akanya), Akarere utuyemo ( ugasiga akanya), ukandika inyuguti P (ugasiga akanya), Ukandika umubare 0 ( ugasiga akanya) ukandika nomero ya kitansi ya Rwanda Revenue 08979198 ubundi ukohereza kuri 3126.
Urugero: 1198080043026249 Gatsibo P 0 08979198
Igiciro giterwa n’ imodoka;
Kwishyura bikorerwa muri Banki y’ ubucuruzi y’ u Rwanda kuri konti: 5036679-01-50
Iri genzura rikorwa kugirango ihishure ibibazo ifite mu kongera umutekano mu muhanda.
Ikigo kigenzura imodoka gitandukanye n’amagaraji kuko bo intego yabo ari ukugabanya umubare w’ ibibazo ku modoka bishobora guteza impanuka bityo hagafatwa ingamba z’ uko zigomba kwizerwa neza, ko nta bibazo zifite.
Itegeko rivuga ko umuntu utuye mu Rwanda agomba gusaba uruhushya rwo gutunga imbunda mu gihe atanga impamvu zumvikana zituma ashakira kuyitunga.
Ibigo bicunga umutekano bisabwa kwishyura amafaranga y’ amanyarwanda 100,000 buri mwaka. Polisi y’ igihugu kandi yashyizeho umurongo utishyurwa wo guhamagara igihe habonetse umuntu utunze imbunda bitemewe n’ amategeko.
Inyerezwa ry’ amafaranga rishingiye kuguhisha aho amafaranga yaturutse hagambiriwe icyaha. Ibi bisobanura ko inyerezwa ry’ amafaranga rikorwa n’ abantu cyangwa itsinda ry’ abantu batari inyangamugayo kandi batabereye umuryango (sosiyete). Abacuruzi b’ ibiyobyabwenge, Ubacuruza abantu, abajura, abakora forode, abacuruza cyangwa batunga intwaro ku buryo butemewe n’ amategeko n’ abatwara abantu rwihishwa, ni bamwe muri abo bantu bakoresha uburyo bwo kunyereza amafaranga.
Inyerezwa ry’ amafaranga rikorwa mu guhisha aho amafaranga n’ ibijyanye na yo yavuye bityo agakoreshwa mu buryo bunyuranije n’ amategeko.
Mu inyerezwa ry’ amafaranga,unyereza ahindura inzira y’ itangwa ry’ amafaranga ntagaragaze ko ari cyaha ahubwo akagaragaza ko byaciye mu nzira yemewe n’ amategeko.
a) Icuruzwa ry’ abantu rishingiye ku ifatwa, itwarwa cyangwa iyobywa ry’ umuntu ku mpamvu yo kumubyaza umusaruro (nko mu busambanyi cyangwa imirimo y’ igitugu). Abakora uyu murimo bakoresha uburyo butandukanye mu gucunga abafashwe harimo ihohotera rishingiye ku gitsina, iterabwoba, ndetse n’ ihohotera ku mubiri no mu bitekerezo. Ubucuruzi bw’ abantu bushobora kugaragara imbere cyangwa inyuma y’ imipaka, rishobora kugira abafatanyacyaha benshi, bikaba ari ukwica uburenganzira bw’ ibanze bw’ ikiremwamuntu bw’ abo baba bafashwe.
Abafashwe bashobora gukoreshwa imirimo y’ igitugu, uburaya cyangwa n’ ibindi bikorwa by’ ubucakara. Abafashwe barababazwa yaba mbere yo gutwarwa, mu gihe cyo gutwarwa na nyuma yo gutwarwa kandi bahura n’ ingaruka zikomeye igihe bashatse gutoroka.
b) Ubucuruzi bw’ abantu bukorerwa hanze y’ imipaka gusa bwo ni ugusohoka mu gihugu bitemewe n’ amategeko biherekejwe n’ itwarwa ryateguwe ry’ umuntu acishijwe ku mupaka hari ikiguzi cy’ amafaranga cyane cyane mu buryo bubi. Rimwe na rimwe iyo umuntu yemeye gutwarwa muri ubwo buryo mu kindi gihugu afatwa nk’ uwagurishijwe mu biganza by’ uwabikoze.