#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Mbere ndetse na nyuma gato y’uko Rwanda Patriotic Front  cg Army (RPF/A) ibohoye u Rwanda ku wa 4 Nyakanga 1994, igihugu cyari gifite inzego zitandukanye z’umutekano zafatanyaga n’iz’igisirikare zishinzwe kubungabunga ituze n’umutekano rusange.

Izo nzego zarimo Gendarmerie Nationale yari ikorera muri Minisiteri y’Ingabo, Polisi ya Komini yakoreraga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ndetse n’Abagenzacyaha (Judicial Police Inspectors) bakoreraga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Mu mwaka wa 2000, Guverinoma y’u Rwanda yabonye ko ari ngombwa gushyiraho urwego rwa polisi rutunganye, ruhujwe kandi rukora kinyamwuga, rushobora guhangana neza n’ibibazo by’umutekano byari bikiri byinshi muri icyo gihe.

Ibi byatumye izo nzego eshatu zihuzwa muri Kamena 2000, zikabyara Rwanda National Police, yari ifite inshingano zo kubahiriza amategeko no gucunga umutekano. Itegeko No 09/2000 ryo ku wa 16 Kamena 2000 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’uru rwego, ryaje kuvugururwa n’Itegeko No 46/2010 ryo ku wa 14 Ukuboza 2010.

Polisi y’u Rwanda, nk’urwego rukora rureba kure, yubakiye ku ndangagaciro z’ingenzi zirimo; Ubunyamwuga, Gukunda igihugu, Ubunyangamugayo n’Imyitwarire irangwa n’Ikinyabupfura cyo hejuru. Igihe yashyirwagaho mu mwaka wa 2000, intego yayo ya mbere yari ugukomeza umutekano n’ituze. Kugira ngo ibi bigerweho, hashyizwe imbaraga nyinshi mu kwimakaza indangagaciro zo gukorera igihugu nta kwikunda, ubunyamwuga n’ubushobozi mu kurwanya ibyaha no gutuma abaturage babaho batekanye.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda yarenze uburyo bwa gakondo bwo gukora akazi ka polisi aho yifashisha ikoranabuganga  ndetse igamije gutuma abaturage basobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha. Kugeza ubu, Polisi y'igihugu yubatse ubufatanye bukomeye n’abaturage mu kurwanya ibyaha. Ubu bufatanye bugaragarira mu kwimakaza umutekano n’ituze binyuze muri gahunda ya “community policing”, ituma abapolisi n’abaturage basangira amakuru y’ingenzi afasha gukumira no kurwanya ibyaha.

Kuva mu 2005, Polisi y'u Rwanda ikomeje kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu, yohereje abapolisi mu butumwa butandandu (6) bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), harimo abakora nk' Amatsinda ya Polisi (FPUs) ndetse n’Abapolisi ku giti cyabo (IPOs).

Polisi y’u Rwanda ifite amashuri atatu (3) ayifasha mu guhugura no guteza imbere abapolisi:

1. Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS – Gishari)

2. Ikigo cy’Amahugurwa yo Kurwanya Iterabwoba cya Mayange (CTTC – Mayange)

3. Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC)

Ibi byose byagezweho binyuze mu bufatanye bukomeye n’abaturage, ibigo bya Leta n’ibyigenga, ndetse n’imikoranire n’ibihugu byo mu karere n’isi yose, mu guhangana n’ibibazo bishya by’umutekano bizanwa n’iterambere ry’isi n’ikoranabuhanga rigezweho.

CG Dan MUNYUZA

2018 - February 2023