#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

 

Kugirango igere ku nshingano zayo, Polisi y’ Igihugu yashyizeho intego zayo ihereye ku nshingano z’ubutabera mu gihugu.

Izo ntego ni izo gukomeza ubushobozi bwa Polisi y’ Igihugu mu guha serivise nziza umuryango nyarwanda nka Polisi ibifitiye ubushobazi kandi ishingiye ku ndangagaciro za demokarasi no kubaha amategeko ndetse n’ ikiramwamuntu.

Inkunga y’ abafatanyabikorwa mu kugera ku ntego za Polisi y’ Igihugu ni inkingi ikomeye yagaragaye muri iyi myaka 11 Polisi imaze ishinzwe.

Imwe mu mikoranire n’ abafatanyabikorwa ishingiye ku bufatanye bw’igihe gito ndetse n’ ubw’ igihe kirekire. Hamwe n’abafatanyabikorwa, Polisi y’ Igihugu yasanze ari byiza gukorera hamwe bigendeye ku iteganyagihe bishyiriyeho.

Ibi byakuruye amahanga yo hanze ndetse hashyirwamo imbaraga imirimo iriyongera n’inshingano mpuzamahanga muri Polisi y’ Igihugu ziriyongera.

Kuwa 19 Mata 2010, Umuyobozi Mukuru wa Polisi yahuye n’ abafatanyabikorwa bakuru  icyenda baturutse mu muryango Donor, sosiyete sivile n’ urugaga rw’ abikorera ku giti cyabo mu kwizihiza isabukuru y’ imyaka 10  n’ itangwa ry’ imidari n’ impeta.

Abo ni uhagarariye Repubulika y’Afurika y’ Epfo mu Rwanda- Bwana Gladstone DUMISANI GWADISO; Umuhuzabikorwa uhagarariye Umuryango w’ Abibumbye akaba anahagarariye UNDP mu Rwanda- Bwana Aurélien AGBÉNONCI, Umuyobozi w’ Umuryango wo muri Suede mpuzamahanga ushinzwe iterambere(Sida) muri Ambasade ya Suede I Kigali- Bwana Richard BOMBOMA, uhagarariye Komisiyo y’ ikirenga ya Canada, akaba ari we ukuriye ibiro by’ I Kigali,  Bwana  Richard LEBARS;  Uhagarariye Canada mu Rwanda- Bwana Dennis WELLER; Umuyobozi wa Belgian Technical Cooperation mu Rwanda- Bwana Jean Yves SALIEZ; Uhagarariye Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi mu Rwanda Bwana Simon VANDEN BROEKE; hamwe n’ umuyobozi wa GTZ mu Rwanda Bwana Rainer KRISCHEL. Sosiyete sivire yari ihagarariwe n’umuyobozi wa TRANSPARENCY Rwanda, Madamu INGABIRE Immaculée naho Urugaga rw’Abikorera rwo rwari ruhagarariwe n’ Umuyobozi w’ Urugaga rw’ Abikorera (PSF), Bwana Robert BAYIGAMBA.

Mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwizihiza isabukuru y’ imyaka 10, imiryango yavuzwe haruguru, n’ indi miryango mpuzamahanga ndetse n’ ikorera imbere mu gihugu yatanze inkunga yayo ku ntego yo kwegereza ibikorwa bya Polisi umuryango ishinzwe.