Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda yasobanuye uburyo umufana yakomeretse mu mukino wahuje Rayon Sport na Gicumbi FC

Kuwa gatatu tariki ya 25 Ugushyingo 2015, ku kibuga cya Kicukiro habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe ya Rayon Sport na Gicumbi FC. Uyu mukino wari mu rwego rw’irushanwa ryiswe”Rayon Sport Christmas Cup”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko mu gihe umukino wabaga,imvura yatangiye kugwa,  bamwe mu bakunzi b’umupira  bavuye mu ruhande barimo, aho bari bagenewe, bajya mu rundi ruhande rugenewe abanyacyubahiro. Muri urwo ruhande rw’abanyacyubahiro berekezagamo, abapolisi bari bahari bahacunze umutekano, babujije abo bafana kuhegera.

CSP Twahirwa yakomeje agira ati:”Bamwe muri abo bafana banze kubahiriza ibyo basabwaga n’abashinzwe umutekano, maze bateza akavuyo, ku buryo byateje umubyigano ukabije (stampede). Ibi byatumye umwe muri bo witwa Dusabyimana Innocent akomereka, mu gihe abapolisi bageragezaga kugarura umutuzo muri abo bafana. Polisi y’u Rwanda yahise ifasha kugeza ku kigo nderabuzima cya Bethsaida  Dusabimana, akaba yarahise yitabwaho n’abaganga aravurwa, arakira maze arataha”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda arasaba abakunzi b’imikino kubahiriza amategeko n’amabwiriza yose ajyanye n’imikino ndetse n’imyidagaduro, ndetse bakirinda ibikorwa byose biteza umutekano muke, kandi bitubahirije amategeko, kuko bihanwa n’amategeko, ndetse bikaba byanaviramo bamwe gutakaza ubuzima nk’uko byagiye bigaragara mu bihugu bimwe na bimwe.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

Press Release

PRESS RELEASE