Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi yafatanye abantu bane udupfunyika tw’urumogi turenga 1,700

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yafatiye mu cyuho abantu bane bari bafite ibiyobyabwenge by’urumogi rungana n’udupfunyika 1792, mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu turere twa Gakenke na Ngororero.

Abafashwe ni umusore w’imyaka 28 na mugenzi we w’imyaka 21 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rusagara mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke, bari mu modoka itwara abagenzi rusange yari iturutse i Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, bafite udupfunyika tw’urumogi 895.

Abandi bafashwe ni abagore babiri barimo umwe ufite imyaka 42 n’undi w’imyaka 28, bafatiwe mu mudugudu wa Ngororero, akagari ka Kazabe mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero, bafite mu rugo udupfunyika tw’urumogi 897.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko aba basore babiri bafatanywe urumogi ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka bari barimo bakarubasangana.

Yagize ati: ”Ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba, ubwo abapolisi bari bari mu kazi mu kagari ka Rusagara, baje  guhagarika  imodoka itwara abagenzi rusange yavaga Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali, bayisatse bayisangamo abasore babiri, bari batwaye mu gikapu udupfunyika tw’urumogi 895.”

Bamaze gufatwa biyemereye ko bari bavuye kururangura mu Karere ka Rubavu, bakaba bari barushyiriye abakiriya babo mu Mujyi wa Kigali.

Ni nyuma y’uko kuri uwo munsi, ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, mu karere ka Ngororero biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, hari hafatiwe abagore babiri babanaga mu rugo rumwe ari naho bacururizaga urumogi, nk’uko byemejwe na Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba.

Yagize ati:”Nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko mu kagari ka Kazabe, hari abagore babiri bacuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, hateguwe igikorwa cyo kubafata, bafatirwa mu cyuho bafite mu rugo, udupfunyika tw’urumogi 897.”

SP Ndayisenga yashimiye abatanga amakuru atuma abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge bafatwa, nabyo bigafatwa bitarakwirakwira mu baturage ngo bibangirize ubuzima.

Yihanangirije kandi abakomeje kwishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose n’ababinywa ko babireka bataratabwa muri yombi kuko ibikorwa byo kubashakisha bizakomeza bagashyikirizwa ubutabera.

Bose bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe dosiye.

Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.