Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Ku wa Gatanu tariki ya 1 Werurwe 2024, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo z’igihugu (RDF), bazatangiza ibikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere.

Ni ibikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw’Ingabo z’igihugu, Inzego z’Umutekano n’Abaturage mu iterambere ry’u Rwanda”, bizakorerwa mu gihugu hose mu gihe cy’amezi atatu.

Bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo; ubuvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.