Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara impamvu zateye gushya imodoka yo mu  bwoko bwa Mercedes Benz C200 RAB 371 ku itariki ya 26 Gashyantare 2016.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commission of Police (ACP) Celestin Twahirwa yahakanye amakuru yatanzwe na nyiy’imodoka aho yivugiye ko imodoka ye yahiye bitewe n’umuntu wanywaga itabi ari mu yindi modoka akaza kujugunya igice cy’itabi hanze maze kikagwa kuri iyo modoka igahita ishya. Iperereza rikaba ryerekana ko ibi atari ukuri.

Yagize ati:” iperereza ry’ibanze ryerekanye ko bidashoboka mu gihe icyo gice cy’itabi cyaba kijugunywe uburyo cyakongeza imodoka mu gice cy’imbere cyayo nk’uko byagenze kandi iyi modoka ya Mercedes Benz ububiko bw’amavuta yayo buri ahagana inyuma ku buryo byari kugera ahari essence.

Yakomeje avuga ko umuriro utaturutse hanze ahubwo waturutse imbere nk’uko bigaragara ku mafoto yafashwe.

 Yakomeje avuga ko iyi modoka yakozwe mu mwaka w’1994 ku buryo ishobora kuba yari ifite ibibazo bijyanye n’ubuziranenge bwayo birebana n’intsinga zari zishaje.

 Yakomeje avuga ko mu byo iperereza ryerekana, umupolisi wa mbere wahageze mu gikorwa cyo gutabara atigeze amenyeshwa na nyir’imodoka impamvu yo gushya kwayo ku buryo yavugaga mbere ko atazi impamvu imodoka ye yahiye bityo akaba atarigeze avuga ibyerekeranye n’itabi.

 Umuvugi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati:” nyir’imodoka yavuze ko yahiye bitewe n’igice cy’itabi cyayijugunyweho nyuma y’isaha imwe bibaye, iyo abivuga mbere umupolisi aba yarakurikiranye iyo modoka uwarinywaga yarimo cyangwa se agatanga amakuru yari gutuma ifatwa “.

ACP Twahirwa yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo impamvu nyayo y’uko gushya kw’iriya modoka kumenyekane ahakana ibivugwa by’uko uku gushya kwatewe n’umuntu wanywaga itabi akajugunya igice cyaryo hanze kigakongeza iyo modoka.

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

PRESS RELEASE

Press Release

PRESS RELEASE