Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

Ku mukino wa mbere wa shampiyona Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego 5

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021  nibwo Shampiyona y?umupira w?amaguru mu Rwanda mu kiciro cya mbere yasubukuwe. Ku ikubitiro  ikipe ya Polisi y?u Rwanda (Police FC) kuri Stade Amahoro yakiriye ikipe ya Etincelles FC,umukino urangira Police FC inyagiye Etincelles FC ibitego 5-1.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa cyenda, utangira hubahirizwa amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Umukino watangiye ukomeye ku mpande zombi ndetse bigaragara ko ikipe ya  Etincelles FC itaza gutsindwa ibitego bitanu byose. Iyi kipe niyo yabanje gufungura amazamu itsinda igitego ku munota wa 5, abakinnyi ba Police FC ntibacitse intege  bakomeje gusatira cyane izamu rya  Etincelles FC bigeze ku munota wa 28 Iyabivuze Osee atsinda igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Police FC, igice cya mbere cy?umukino kirangira amakipe aguye miswi.

Nyuma y?akaruhuko k?iminota 15, abakinnyi ba Police FC bagarukanye imbaraga nyinshi ku buryo bahoraga imbere y?izamu rya Etincelles FC. Muri iki gice cya kabiri kandi umutoza w?ikipe ya Police FC, Haringingo Francis yakoze impinduka mu ikipe, Twizeyimana  Martin Fabrice amusimbuza Ntwali Evode. Mu minota ibiri gusa uyu Ntwari Evode yatsinze ibitego bibiri byikurikiranya, ku munota wa 67 no ku munota wa 69.

Ubwo Police FC  yahize igira ibitego 3 kuri 1 cya Etincelles FC, abakinnyi ba Police FC ntabwo biraye ahubwo bakomeje kotsa igitutu izamu rya Etincelles FC bityo ku munota wa 90 no ku wa 93 Manishimwe Aime  na Imurora Obed buri umwe yatsinze igitego, umukino wose urangira ari ibItego 5 ku gitego kimwe cya Etincelles FC.

Iyi ntsinzi ya Police FC iratanga icyizere ko iyi kipe izitwara neza muri iyi shampiyona ikaba yanatwara igikombe. Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Mata 2021 ubwo abakinnyi ba Police FC bambikwaga ku mugaragaro  imyambaro mishya bazakinana mu mwaka w?imikino 2021-2022, umutoza Haringingo  Francis yavuze ko abakinnyi abereye umutoza bameze neza ndetse ko biteguye kuzitwara neza muri iyi shampiyona.

Kubera icyorezo cya COVID-19 shampiyona y?ikiciro cya  mbere irimo gukinwa mu matsinda aho Police FC iri mu itsinda C aho iri kumwe na AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC.

Umukino utaha tariki ya 4 Gicurasi Police FC izakina na AS Kigali bakinire kuri Stade Amahoro.