IMIKINO: Police Handball Club yatangiye Shampiyona yitwara neza

Kuri iki Cyumweru tariki 26 Gashyantare, nibwo Shampiyona y’igihugu mu mukino w’intoki wa Handball yatangirijwe mu karere ka Ruhango mu kigo cy’amashuri cya Kigoma, ikipe ya Polisi y’u Rwanda muri uyu mukino (Police HC) yitwara neza itsinda imikino yayo ibiri.

Umukino wa mbere wayihuje n’ikipe ya Hanika Handball Club yo mu karere ka Nyamasheke ku isaha ya saa yine n’igice, urangira Police HC yegukanye intsinzi ku bitego 54 kuri 21 bya Hanika HC.

Ni umukino watangiye ikipe ya Polisi irusha cyane ikipe ya Hanika, mu gice cya mbere ibasha kuyitsinda ibitego 25 kuri 12. Mu gice cya kabiri ikipe ya Polisi yakomeje kwiharira umukino itsinda ibitego 29 ku 9 bya Hanika, bityo umukino urangira Police HC ifite igiteranyo cy’ibitego 54 kuri 21 bya Hanika HC.

Mu mukino wa kabiri, Police HC yakinnye n’ikipe ya E.S.Kigoma, yaje kuyitsinda mu gice cya mbere ibitego 27 kuri 13. Umukino wakomeje mu gice cya kabiri ikipe ya Police HC iri ku rwego rwiza, nacyo kirangira ku bitego 30 kuri 14 bya Kigoma, umukino urangira ikipe ya Police HC itsinze ibitego 57 kuri 27 bya E.S Kigoma.

Umutoza mukuru wa Police HC, Chief Inspector of Police (CIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze ko bagize imyiteguro myiza kandi bafite ibikenewe byose bityo bakaba biteguye kubona intsinzi ku mukino wose bazakina.

Yagize ati: ”Mbere na mbere ndashimira abakinnyi uburyo bitwaye mu mikino yombi ubwitange n’umurava bagaragaje. Dutangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe dufite kuko twanagitwaye umwaka ushize, n’ubwo turi kumwe n’andi makipe nayo akomeye, gusa tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tubashe kongera kucyegukana.”

Police Handball Club yashinzwe mu mwaka wa 2011, imaze gutwara ibikombe byose hamwe 54 mu marushanwa atandukanye yakinnye birimo 8 bya Shampiyona, ibyo yatwaye mu gihugu imbere n’ibyo yakuye  hanze y’igihugu.

Kugeza ubu ikaba ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona  n’amanota 6 kuri 6 aho umukino wayo ukurikira uzaba tariki ya 12 Werurwe mu karere ka Huye.


<-Back To RNP News