Trending Now
#

Rwanda National Police

Service - Protection - Integrity

#

[AMAFOTO]: Police FC itsinze Gasogi United isubira ku mwanya wa kabiri

Mu mukino wahuzaga ikipe ya Police FC na Gasogi United wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Gashyantare warangiye Police FC itsinze Gasogi United ibitego bibiri k’ ubusa(2-0), hari mu mukino w’umunsi wa 19  wa Shamipiyona, uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Igitego cya mbere ku ruhande rwa Police FC cyabonetse ku munota wa 34 w’igice cya mbere gitsinzwe na rutahizamu wayo Iyabivuze Osee ku mupira mwiza yari ahawe na Nshuti Dominic Savio. Ni mugihe igitego cya kabiri cyatsinzwe mu gice cya kabiri ku munota wa 80, gitsinzwe na Mico Justin nyuma y’ishoti rikomeye ryari rimaze guterwa na Bigirimana Issa rikubita igiti cy’izamu, umupira usanga Mico Justin ahagaze neza ahita atsinda igitego.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi asatirana ndetse ikipe ya Gasogi United ikagerageza gutera imipira mu izamu rya Police FC ariko umuzamu wayo Gahungu imipira akayifata.

Ni nako byagenze mu gice cya kabiri, abakinnyi b’ikipe ya Gasogi United bagerageje gushaka kwishyura igitego bari batsinzwe na Police FC ariko ntibyabahira. Igice cya kabiri kigezemo hagati umutoza w’ikipe ya Police FC, Haringingo Francis  yasimbuje abakinnyi,  mu kibuga akuramo rutahizamu Isae Songa ashyiramo rutahizamu mushya uherutse kuva muri Tanzania mu ikipe ya Yanga aza muri Police FC ariwe Bigirimana Issa.

Bigirimana akimara kugera mu kibuga yateye umupira ku mutambiko w’izamu bigaragara ko igitego cyari cyarenze umurongo, mu gihe abasifuzi, uwo ku ruhande ndetse n’uwo mu kibuga barimo kurebana ngo bafate icyemezo cyo kwemeza igitego cyangwa kucyanga nibwo umupira waje usanga Mico Justin awusubiza mu izamu igitego cya kabiri ku ruhande rwa Police kiba kirinjiye.

Iyi ntsinzi itumye ku rutonde rw’agateganyo Police FC igira amanota 40 ikaba irushwa amanota abiri na APR FC iri ku mwanya wa mbere ni mugihe ikipe ya Rayon Sport iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 38.